Uburemere ku Mitambiko n’Inziga
UBUREMERE BUREBEWE KU MITAMBIKO KUBINYABIZIGA BIKURURANA:
• Imitambiko 2 harimo makuzungu ni T 12.
• Imitambiko 3 cyangwa irenze hatarimo makuzungu ni T 16.
N.B: Uburemere ntarengwa ku binyabiziga bikururana ni T 20.
C. UBUREMERE BUREBEWE KU NZIGA:
• Inziga zifite umwuka ariko zidagwa ni T 15 DL.
• Inziga zikozwe mu byuma cyangwa muri kawucu ni T 8 DL ariko buri ruziga rw'icyuma ntirenze kg 250.
A. IGICE KIRENGA KU NZIGA:
• Imbere ni M 2.70.
• Inyuma ni M 3.50.
C. IMPERA Y’INYUMA Y’IMIZIGO:
• Iyo ikinyabiziga kikoreye ibintu bidashobora kugabanwa, impera y’inyuma y’imizigo ntishobora kurenza M 3 = cm 300.
• Ibimenyetso bigaragaza impera y’inyuma y’imizigo ni: ku munsi ni agatambaro gatukura ka cm 50 z’uruhande; n’ijoro ni itara ritukura cyangwa akagarura rumuri ku umutuku.
• Ibimenyetso bigaragaza impera y’inyuma y’imizigo bishyirwa ahatarenze kuri M 1.55 uturutse hasi ku butaka.